TANGA IBITEKEREZO

Niba wifuza kugira icyo wandika kikazasohoka kuri uru rubuga, nyandikira nguhe uburenganzira ukoresheje imyororokere@yahoo.fr
Already Member? Ihangane nawe ugaragaze ubushake bwo kuba wakwandika inkuru ku buzima bw'imyororokere, ndetse n'ikindi gitekerezo icyo aricyo cyose. KARIBU!

vendredi 2 avril 2010

IGIHE CYABA GISABWA KUGIRANGO ABATERA URUBARIRO BANYURWE N’IBYO BARIMO.



Ese koko byaba bisaba igihe kire kire cyane kugirango abatera urubariro bishime? Mu kinyamakuru Science Daily cyasohotse kuwa 2 Mata mu 2008, kerekanye ko usanga abantu benshi hirya no hino ku isi bumva ko ngo igikorwa cy’imibonano cyagenze neza ari ikimara igihe kirekire. Nyamara aba theurapistes sexologues bo ngo baba barakoze ubushakshatsi kuri iyi ngingo maze baza kwerekana ko ngo igikorwa cyo gutera urubariro gishimishije ngo cyaba kimara hagati y’iminota 3 na 13!
Ubu bushakashatsi bwagaragaje ibi bwakorewe ku banyamerika hamwe n’abanyacanada. Aba bashakashatsi rero barimo Eric Corty hamwe na Jenay Guardiani bakoreye ubushakashatsi ku bantu 50 bagize association yitwa Society for Sex Therapy and Research. Aba bantu rero ngo barimo aba pshychologists, aba physicians, aba social workers, aba theurapists barebana n’iby’abashakanye n’imiryango yabo hamwe n’abaforomo n’abaforomokazi. Aba bantu rero bakoreweho ubushakashatsi kugirango hamenyekane igihe cyashimisha mu gukora imibonano, ni abantu bagiye babonana kenshi cyane n’abantu bafite ibibazo by’urubariro, ndetse bakanagerageza kubagira inama. Nibo rero bakoreweho ubushakashatsi, maze basubiza ko igihe kiza ari hagati y’iminota 3 na 13. Iyi minota aba bantu batanga ariko, ntabwo ibariyemo igihe umugabo aba agomba kumara ategura umugore we. Oya.
Ahubwo bo bavugaga gutangirana n’igihe igitsina gabo kimaze kwinjira, kugeza igihe umugabo azasohorera. Ni uko bati, ibyiza bishimisha ni uko ibyo byamara hagati y’iminota 3 na 13. Ibi byemejwe n’abantu 35 kuri ba bandi 50 babajijwe, cyangwa se, 68%. Mu gusubiza rero, bavuze ko ngo burya kuva ku minota 3 kugera kuri 7 igitsina gabo cyamaze kuboneza mu gitsina gore, ngo iyo minota iba ihagije, umugabo uyimaze yasohora nta kibazo. Ariko kandi ngo iyifuzwa na benshi ngo ko aricyo gihe icyo gikorwa cyamara, ngo ni iminota iri hagati ya 7 na 13. Mu gihe iyo umugabo amaze kwinjira hashira umunota umwe gusa cyangwa ibiri agahita asohora, ngo rwose aba akabije kumara igihe kigufi cyane!!! Ariko nanone ngo iyo arengeje ya minota 13 agakomeza, kuzageza no ku minota nka 30, ngo uwo we rwose aba yakabije, cyangwa se aba yarambiranye.
Ibi rero abantu ntibabifata kimwe, bitewe naho bakuriye, imyumvire ya sosiyete bakuriyemo. Gusa ngo ikibabaje ni uko usanga sosiyete zo muri iyi minsi zisigaye zifite imyumvire y’uko umugabo ufite igitsina kinini, ukora cyane kandi agatinda ku buryo ndetse imibonano yakorwa ijoro ryose, ngo ibyo bumva aribyo byiza cyane kuri ubu!
Nubwo nakubwiraga ariko ko ngo igikurwa kifuzwa cyamara iminota hagati ya 7 n’i 10, reka nkwibutse ko ibi ari iby’ubushakashatsi bwakozwe n’abantu bakunda guhura n’abafite ibibazo byo gutera urubariro bavuze. Naho abantu basanzwe rero bo ku giti cyabo, bo ngo bumva ko nibura iyo umugabo amaze kugerayo, ngo yakagombye kumara nibura iminota 30 atararangiza!
Nk’uko umwe muri abo bashakashatsi akomeza abitangaza, Eric Corty, ngo uku kwishyiramo ko imibonano myiza ari imaze igihe kirekire cyane, ha handi umugore cyangwa se n’umugabo baba bategereje ko nibura bamara iyo minota 30 yose bagikora imibonano, cyangwa se bakaba banamara ijoro ryose, ngo kubera ko bidakunda gushoboka nibyo bituma havuka kutanyurwa muri icyo gikorwa, bitewe n’ibyo bintu abantu baba barishyizemo. Mu kugerageza kugarura abantu ku murongo no kuberaka ukuri aho kuri kugirango ibyo bibazo bigabanyuke, niyo mpamvu abo bashakashatsi bakoze ubu bushakshatsi, berekana rero iyi minota ishyize mu gaciro nibura iki gikorwa cyakagombye kumara.
Rimwe na rimwe ngo uzasanga hari abagabo bafite ibibazo byo kutabasha gukora imibonano kandi mbere barabibashaga, bitewe gusa n’uko bishyizemo ko bakagombye gukora imibonano igihe kirekire nk’abandi, ariko bakanga bikabananira, ya minota 30 cyangwa se rya joro ryose ntibarigereho, maze bagacika integer, bikabaviramo ibibazo.
Niba rero nawe wajyaga uhangayikishwa ko umugore wawe umukorera igihe gitoya, ukaba ufite ubwoba ko yazajya kwipfubuza, reka nkubwire ngo ibyo bitekerezo bibi bihagarike nawe wiyemere nk’abandi bagabo, hato bitazavaho bikuviramo uburwayo bundi bukomeye. Nawe mugore rero niba utishimaga kubera ko wahangayikishwaga n’uko umugabo wawe agukorera iminota mikeya, uvuga uti itanu gusa, reka nkubwire ngo irahagije kugirango mwishime igihe mwabishyizeho umutima. Bitabaye ibyo, ibyo bitekerezo bibi bizaguatwara umutwe hanyuma bituma udashyira ubwenge kuri cya gikorwa bityo umugabo wawe abashe kukugerera aho wifuzaga andi mu gihe gito nta kibazo. Nitureke kwibeshya rero.

20 commentaires:

  1. Hari abahungu b'abajeni tukibwira ko gukorera umukobwa ari ukumumarana ngo igihe kirekire utamubihirije da!!
    Emma urakoze kuri aya makuru;nahise nshaka igitabo cy'uriya mugabo ariko biragoye ku kibona.hari n'andi makuru arebana n'uko zubakwa ku bitegura/ba rushinga(28 pages)buriya numbwira nazishyira ku mail yawe kuko ni wowe uzi gukuramo isomo rifasha abanyarwanda.thanks.

    RépondreSupprimer
  2. Warakoze kuduha ikaze ahagana hasi ubwo mbonye igisubizo ku kibazo nari nibajije;so ndabyohereza,nyuma ubwire abakunzi b;iki kiganiro badashobora kujya kuri mudasobwa.

    iyi document nayikuye kurihttp://www.catchhimandkeephim.com/ebook/index.asp?signup=true&s=54138&z=ROTDZZZZZZZA2&sbid=dgvSn

    RépondreSupprimer
  3. Aha ariko abavuga iriya minota numva bakagombye kwibuka ko umugore na we agomba kurangiza. umugabo aryoherwa cyane igihearimo arangiza(asohora). Biba byiza cyane iyo ukoze igihe gihagije nibura umugore na we akarangiza nibura incuro irenze imwe muri tour imwe. biba akarusho iyo mu kurangiza bwa nyuma murangirije rimwe!!! Kuri njye, biterwa n'umwanya mfite. Nshobora kumara iminota nshatse,10,20 30...60 bitewe n'umwanya dufite. Iyo maze nka45 min, nkora ku buryo umugore arangizamo nka gatatu!!!Ce que je dis ici est vrai(Je suis Medecin)

    RépondreSupprimer
  4. Ubuse iminota 60 uwomuntu wubaraye hejuru,ntiyavamo umwuka?nawe urakabije,ubuse ,yego urumusore,nugera muzabukuru bizacuriki?umugongo warabaye urubito,tangira witoze byibuze,iminota 10 irahagije kuba munyuzw nicyogikorwa,nje iminota 4 irahagije,nyuma y'indi nka45 tuganira kubijyambere,hanyuma tukongera,mwijoro,inshuro3nizo,thants

    RépondreSupprimer
  5. Emma, ndagushimiye cane ku nyigisho uha abantu bose. Ariko se womenya umugore n'umugabo arinde yishimira kurangiza vuba?

    RépondreSupprimer
  6. Muraho Emma, ese ko bizwi ko umugabo urwaye indwara ya diabete ituma atakaza ubushake bwo gukora imibonano byaba ari nako bigenda ku mugore uyirwaye? ese hari uburyo bubaho bwifashishwa kubabuze ubwo bushake?
    Murakoze

    RépondreSupprimer
  7. Muraho emma, ndifuza kubabaza kubijyanye nikiganiro cyanyu dukunda turibenshi cyane urubyiruko kuki umwana wu muhungu ntawumwigisha uko atera akabariro benshi ngo ingo zabo zasenyutse kubera iyo mpamvu ubishoboye wa zasubizamo cyagice kibivugaho.
    imana ubarinde

    RépondreSupprimer
  8. Reka mbabwire amayeri mujye muswerana mumaze umwanya muri caresse musomane, hanyuma we mugabo umenye tutabarusha gushyukwa kandi babikunda cyaane nabo iyo batarangije bararakara. Niwumva ugiye kurangiza sa n'ukuraimboro mugituba uyikoze kuminwa yacyo gato wicumitisha gacye, uba ubye nkutangiye kandi urongera ukamara umwanya urongora. Umugore ashobora kurangiza kabili cyangwa gatatu

    RépondreSupprimer
  9. Murakoze peeeeeeeeeeeee

    RépondreSupprimer
  10. Mara umwanya muto utarenze iminota ibiri ngahita ndangiza kandi sinongere kubishaka ubwo mwambwira biterwa niki?

    RépondreSupprimer
    Réponses
    1. umva wangu weho ujye ubanza caress nubona mwuzuye mwese utangire ubikore kdi ntubikorane inzara nyuma uzirebera

      Supprimer
  11. Umukobwa umwe yanteye karesi kandi bwarubwambere bankarishije mara iminota igera mw'icumi hafi kwenda gupfa kuko yari yanyimye ahubwo ashaka ko ndangiza,nyuma naje kurangiza ariko ansigira ubumuga bwo kwiyumvamo ko nanjye uko nshyutswe najya mbyikemurira,kugeza ubu byarananiye kubireka kuburyo nsigaye nkora kugitsina gato kigahagarara nakomeza nk'iminota ibiri ngahita ndangiza,ese ingaruka zizambaho nizihe?mwangira nama ki?

    RépondreSupprimer
  12. Emma umuhungu ushyukwa cyane, akagusaba gukorana imibonano mpuzabitsina ukanga yarangiza akirangirizaho .nta garuka bizamugiraho igihe azaba abonye uwo bayikorana igihe cyose.
    MURAKOZE

    RépondreSupprimer
  13. Ndumva ikibazo cyo kurangiza hatabayeho imibonano gifite benshi. ariko njye ndibariza niba hari ingaruka mbi zibaho igihe umuhungu arangije nta mibonano ariko habayeho gusomana (FRENCH KISS)?
    MURAKOZE.

    RépondreSupprimer
  14. Murakoze kw'izi nyigisho mu duha.Ariko emma j ndi burundi kandi nkunda ibiganiro vyawe vyumwihariko ni vya salus muri rusangi.nkubaze.mbe se burya iyo umuntu afata ibini(goldviagla nka karorero:urugero)kugira ngo akore imibonano akanya kanini haringorane bitera kumagara yiwe?canke imiti umuntu myiza yafata niyahe?uzansubize ngaha kuko i bujumbura salus ntifata.murakoze mugire ibihe vyiza

    RépondreSupprimer
  15. Njye ndibariza Ese ubonye umukobwa kandi ukumva umwifuje wamuhera he buburyo wahita umugeza kugikorwa k'imibonano (gutera akabariro)?.

    RépondreSupprimer
  16. jyewe byose nabonye biterwa n'uburyo wateguye uwo mugiye kubonana, ushobora gukora karese akarangiza bwa mbere ugakomeza igihe agiye kurangiza bwa kabiri ukinjizamo igitsina kugirango arangize nawe urangize kuko burya abagore bo bashobora kurangiza inshuro nyishi.

    RépondreSupprimer
  17. MURAKOZE CYANE IBYANJYE MBIKUYEMO

    RépondreSupprimer