TANGA IBITEKEREZO

Niba wifuza kugira icyo wandika kikazasohoka kuri uru rubuga, nyandikira nguhe uburenganzira ukoresheje imyororokere@yahoo.fr
Already Member? Ihangane nawe ugaragaze ubushake bwo kuba wakwandika inkuru ku buzima bw'imyororokere, ndetse n'ikindi gitekerezo icyo aricyo cyose. KARIBU!

ABAGABO / HOMMES


POINT G, ABAGABO NABO NGO BABA BAYIGIRA!

blogplusfm.com
Mu biganiro Imenye nawe byahise hari umukunzi w’ikiganiro uri i Burundi watubazaga ngo ko yumvise bavuga ngo n’abagabo bagira point G, ngo ese koko byaba aribyo ? 

Reka nkwibutse ko Point G yavumbuwe mu 1950 ivumbuwe na  Ernest Gräfenberg, Iyi point G niba ari ubwa mbere uyumviuse akaba ari izina ryahawe ahantu ngo hagira sensibilité cyangwa se ubwumvumve bwo mu rwego rwo hejuru, butuma ubashije gukorerwa aho hantu mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina ngo agira ibyishimo bidasanzwe ndetse bikaba byatuma ibyishimo bye bigera ku ndunduro mu buryo bwiza cyane. 

Gusa abantu bose ntibayivugaho bimwe, hari abemeza ko ibaho abandi bakayihakana. Mu minsi ishize twayivugaga ku gitsina gore, tuvuga ngo ishakirwa muri cm 2 uvuye hanze winjira imbere mu gitsina cy’umugore, aho umugabo ashobora kuyishakisha agafasha umugore we kwishimirwa n’imibonano akoresheje igitsina gabo cg se urutoki. Byose bigaterwa n’ibyo uwo akorera akunda kandi yifuza, ari nayo mpamvu ikiganiro ari ngombwa igihe mugeze kuri uwo murimo.

Iyi Point G ku bagore, ngo hari abagabo benshi rwose bayishakisha ariko ntibabashe kuyibona. Ku mugabo rero, nk’uko uyu mukunzi wacu yari yabibajije, nabo ngo baba bayigira. Ariko rero ho noneho, kuzayibona bishobora kuba bigoranye cyane, cyane cyane iyo twinjiye no mu muco nyarwanda.

Point G y’umugabo iboneka he ?

cb.img.v4.skyrock.net
Nitujya ku rubuga rwa internet sexoconseil.com, cg tugasoma ibitabo nka "Le traité des caresses", cyanditswe na Dr Gérard Leleu cyangwa se "Questions d'hommes", cya Drs Jean Belaïsch na Anne de Kervasdoué, ngo aha hantu umugore ashobora gukorakora hakaba hafasha umugabo we kugira ibyishimo byo mu rwego rwo hejuru harahari. Akaba ngo ari hagati y’aho udusabo tw’intanga ku mugabo dutereye, hamwe n’umwenge w’ikibuno, ariko kandi si ahagaragara inyuma, ahubwo nimo imbere mu mubiri w’umugabo. 

Aha hantu umugore yabashije kuhavumbura akahakorakora neza, ngo hashobora gutuma umugabo agira ubushake bwo mu rwego rwo hejuru, ngo byaba na ngombwa hakaba hatuma arangiza. Uti ese wahakora ute kandi ari imbere mu mubiri ?

Point G na Postaste

Ntarabikubwira, nakubwira ko aha hantu, Point G ku bagabo, hagereranywa na Prostate, aho Dr Jean Belaïsh yemeje ko na prostate ubwayo, igice kimwe mu bigize imyanya myororokere y’umugabo, ngo bamwe mu bagabo baba bashimishwa no kuba hagira uyibakorakoreraho anyujije muri wa mwenge w’ikibuno nyine. 

Prostate ubusanzwe ikaba ifasha mu gukora amasohoro, nayo ifite ambabuzi ivubura, ariko kandi ngo ikagira uruhare no mu byishimo umugabo abonera mu mibonano mpuzabitsina, ndetse no mu kubigeza ku ndunduro, cyangwa se kurangiza.
Uti rero umugore yakora iki ngo abashe gukorakora Point G y’umugabo we, cyangwa se yemwe na Prostate ubwayo ?

Uko umugore yakorakora Point G cyangwa Prostate

www.canoe.com
Nta kindi bisaba, ngo ni ukwinjiza urutoki muri wa mwenge w’ikibuno cy’uwo mugabo muri kumwe, hanyuma ugashakisha, ukumva aho prostate iherereye, noneho ugasa n’uhakorakora cyangwa se uhakorera massage, hamwe n’iruhande rwayo, kugeza aho ugereye kuri ya Point G. 

Ikizabikubwira ko wayigezeho akaba ari uko umugabo azakubwira ko aho ugeze hari gutuma amererwa neza cyane ni uko ugakomeza ukamukorakora ahongaho ukoresheje rwa rutoki winjije mu mwenge w’ikibuno.

Abagabo bashobora kumva vuba uburyo ibi bishobora kuba ari byiza, ni ababa barigeze gukorerwa ikizamini cya Prostate kwa muganga. 

Gusa ntangira navugaga iby’umuco nyarwanda, uretse n’umuco, abantu bose ntibakunda ibintu kimwe. Niba wumvise ibi rero ukaba ushaka kugerageza, uramenye uzabanze ubivuganeho n’umugabo wawe kuko hari abagabo badakunda ko hagira umuntu ubinjiza urutoki mu gitsina.