TANGA IBITEKEREZO

Niba wifuza kugira icyo wandika kikazasohoka kuri uru rubuga, nyandikira nguhe uburenganzira ukoresheje imyororokere@yahoo.fr
Already Member? Ihangane nawe ugaragaze ubushake bwo kuba wakwandika inkuru ku buzima bw'imyororokere, ndetse n'ikindi gitekerezo icyo aricyo cyose. KARIBU!

IBIKOMERE BY'URUKUNDO

Ngira inama:

Emma, nakundanye n’umukobwa. Kandi naramukundaga pe! Kandi muri kamere yanjye sindakundana n’abakobwa 2 icyarimwe, numvaga bishoboka ko twazarwubaka. Ariko byageze aho we ubwe ambwirako nabona sms nandikiye undi mukobwa atariwe azatandukana nanjye ntayindi nteguza. Ambwira ko biramutse bigenze bityo atazongera kunyita chéri, atazongera no kunsura.

Ndetse rimwe twaravuganye mvuye ku kazi, nari ngeze mu rugo nsanze aho nkodesha abantu tubana batetse ibigori, maze tugura n’agacupa turinywera. 
Ni uko aba arampamagaye, yumva ibitwenge by’abadamu tubana mu gipangu. Arambaza ngo “urihe?” nanjye nti “ndi murugo”. ati “uri gukora iki?” nti “turi kurya ibigori”. Ngo “uri kumwe nande?”, nti “n’ababadamu duturanye hano nkodesha”. Ahita asara! Ngo “ibyo simbishaka! Ako gakungu kanyu! Uziko wagirango basigaye bibera iwawe?”

Ubwo rero hiyongeraho ko yambujije kujya mu kabari hamwe n’urungano rwanjye, ku buryo njya kugenda nkabimubwira, akampamagara cyane kuburyo mpaguruka buri kanya bikantesha umutwe cyane. Ndetse nigeze  kuva ku kazi njya kw’ishuri ULK telephone irazima, mbura n’imodoka intahana Rwamagana.

Natashye mu gitondo nsanga ari iwanjye ngo yacyetseko nari ndi kumwe n’undi mukobwa. Emma kandi ibyo ntaranabitekereza! Inshuti nita mbi zingira inama yo kubikora akabibona. Ndanga numva ninjye naba mpomba. Ndaceka ndaruca ndarumira.

Abonyeko natuje cyaneeee, ntakinamuhamagara, yanampamagara nkamusubiza ibyo ambajije gusa, ubu ukwezi kurashize; ndetse numva n’urukundo rwaragabanutse. Ariko ntacyo ndamubwira na kimwe. None ari kunyandikira sms nyinshi ambaza ngo nababajwe n’iki, ngo ko yacyinaga. Ubu noneho ari kunyandikira ambwira ngo nzatuma agira ikibazo mu buzima.

Sindamusubiza narimwe, kuko namubwiye uko nteye kenshi cyane kandi bitabangamye na gato. Ndanabizi ko yakundanye n’abasore benshi ariko nkumva nzamuhindura. Njyewe ho yari uwa kabiri twari dukundanye, nyuma y’uwanteye déception ikomeye, guhera mu 2008 nongeye gukunda mu 2010, nabwo kuko nari mbayeho nabi.

Dorerero ibibazo bihari ni ibi.
1. Sinigeze mubwira ko tutashwanye.
2. Numva turamutse tubanye nta mahoro yampa.
3. Ntiyumva ko yakoze amakosa, ngo yarakinaga
3. Sinkimwiyumvamo cyane kubera déception nagize.

Icyombaza :
  1. Ni iki nakora kugirango nongere mwiyumvemo n’ubwo kubyibagirwa bingoye?
  2. Bibayeko twatandukana nakwitwara nte kugirango tubane bisanzwe nta copinage?

 Murakoze


IGISUBIZO:
Yewe, ndumva bitoroshye!
Gusa biriya bibazo wibaza byaguha igisubizo.
Ntuzigere na rimwe uvuga ngo ugiye kubana n'umuntu wumva utagikunda kubera kwanga kumubabaza gusa.
Kandi ntuzigere na rimwe wumva ko uzahindura umuntu, ahubwo igihe cyose uzamara kubona imiterere ye ukayisesengura ugasanga wabasha kuyihanganira, aribwo uzemera gukomeza gukundana n'uwo muntu.
kenshi ikigorana ni ukwikuramo umuntu, ariko iyo yatangiye kukuvamo, nta mpamvu yo kumwisubizamo utabonye indi mpamvu nshyashya igusunikira kubikora gutyo utarinze gushyiraho ingufu.

Ahasigaye icare usesengure, nusanga ushobora gukomeza ubuzima mutagikundana uzamenye ko utakimukunda.
Ntuzigere na rimwe wumva ko nta muntu wo gukunda uzongera kubona ukundi, hari umuntu ahantu runaka utegereje kuzaba umugore wawe akaramata.
Hanyuma rero Inama no ku bandi, igihe cyose ukunda umuntu, ukaba umukunda by’ukuri, ntugomba guhorana umutima urehareha ukumvisha ko hari undi muntu uri bumugutware. Oya. Wowe mukorere ibyo ugomba kumukorera, hanyuma nurangiza utuze. Irinde kumugenzura, kandi wirinde kumutekerereza. Gukunda n’umuntu by’ukuri, hamwe no kubana nawe akaramata mwembi mwishimye, ni ukumuha ubwisanzuriro, ukamuha umwanya ahumekeramo, ukareka guhora umufunze nka kuriya uriya mukobwa yari yarabigenje.
Gutandukana n’umuntu kuko mutakibasha gukundana urukundo rwo kubana, ntibivuga ko mutongera kuvugana. Ariko kandi ubucuti mukomeza kugirana buterwa n’ubushake buri hagati yanyu mwembi. Hari igihe umwe abishaka atyo ariko undi akabyanga. Ariko kandi iyo mubyiyemeje, nta kindi mukora uretse kubana nk’uko ubana n’izindi nshuti nyine mudateganya kubana. Ibyo aribyo byose urazigira!
Urabizi ko hari amagambo udashobora gukoresha igihe uziganiriza cyangwa uzandikira sms! Ni nk’uko rero, ibiganisha ku rukundo rwa hebuje, amagambo ngo mukunzi, n’ayandi yose akoreshwa kuri wa muntu wihebeye wenyine urayareka. Ariko bitewe n’igipimo mwahaye ubucuti bwanyu, ntibibuza ko wamugoboka igihe agize ibibazo. Byose biterwa n’uko mwebwe mwembi mubyifuje.

Nawe ufite icyo wagira inama uyu mugenzi wacu, shyiraho commentaire hasi y'izi nkuru. Naho wowe ufite ibibazo nk'ibi, ubishyize kuri commentaire dufatanye kubishakira igisubizo no kuguherekeza mu gahinda watewe nabyo.

 =====

 IMPUNGENGE:
Mwangira iyihe nama ko mfite umuhungu dukundana: njye ndamukunda cyane ariko we ntabinyereka, kandi hari abandi bahungu bashaka urukundo ariko sinabasha kubakunda uwo atarashaka nibura undi mugore utari njye, kuko ndamukunda cyane pe! Sinzi iherezo kuko sinabibasha gushaka undi. Nkore iki koko?
INAMA:

Icya mbere ugomba kwibuka ni uko abahungu ataribo bagomba kwerekana urukundo gusa, ahubwo umukobwa nawe aba agomba kwereka umuhungu ko yumva amukunda. Muri sosiyete nyarwanda kandi ibi umukobwa agomba kugerageza kubikora mu kiyeri, aterura ango avuge amagambo yo kubwira umuhungu kumugaragaro ko amukunda kandi umuhungu we atarabivuga na rimwe. Ubinyuza mu magambo yenda gusa no kubwira umuntu ko umukunda, cyane cyane amugaragariza ko umwemera. Ushima cyane ibyo akora bikunyura kandi ukabigarukaho kenshi.

Ikindi nanone hari abakobwa benshi muri iki gihe, mu Kinyarwanda twavuga tuti bataye umuco, ba bandi baba bumva ko iyo umuhungu atabasabye gukorana nabo imibonano mpuzabitsina ngo icyo gihe aba atabakunda! Ariko ibi siko bimeze. Gukora imibonano mpuzabitsina, cyane cyane ku muhungu, si ikimenyetso cy’urukundo. AHubwo akenshi umukobwa umuhungu yakunze cyane usanga yirinda kumusaba ko bakorana imibonano mpuzabitsina, kuko aba yamubonye umwari witonda.

Gusa, ibi byose biterwa n’uko mubanye ndetse n’imyimvure mufite, niyo mpamvu ugomba kubazanza ukiga umuntu ukamumenya neza, ukamenya niba afite ibitekerezo by’abubu cyangwa se niba agikomeye ku muco, ukamenya icyo akunda n’icyo yanga. Iyo mutaramenyana neza, birumvikana ntiwamurenganya uvuga ngo ntagukunda, cyane cyane ko nawe uba utaranamenya uko urukundo rwe arugaragaza.

Ibuka ko abahungu bamwe bakunda kwifata bakanga kubwira abakobwa ko babakunda kugirango atavugira ubusa umukobwa akamuca amazi.

Ibuka nanone ko hari abahungu bagira intego nziza cyane yo kutazigera bahingukiriza umukobwa ijambo “ndagukunda”, igihe cyose atarafata gahunda yo kurushinga ngo amenye ko uwo abibwiye ari uwo koko.

Ariko kandi nanone aha hari ikibazo kibazwa, ubundi wifuza ko abikugaragariza gute? Ibi nabyo nibyo bishobora kugaragaza niba koko atakugaragariza urukundo, nyamara wenda ugasanga anarugufitiye.

Ariko nanone hari ikindi. Hari igihe usanga umuhungu yarakweretse ko atagukunda pe! Ndetse rimwe na rimwe akabikubwira, ariko ukanga kubyemera, ugakomeza uhatiriza umushakaho urukundo ku ngufu. Nakubwira nti urukundo rwiza ni urwa kimeza. Nta mpamvu yo guhata cyane bikabije, cyane cyane iyo umaze kubona ko nta kigikunze. Bibiliya niyo ivuga ngo umugore Imana yamukuye mu rubavu rw’umugabo, ubwo icyo gihe nawe uzamenye ko utavuye mu rubavu rw’uwo musore, ahubwo ko utegereje kuzabona uwawe, uwo wakozwe mu rubavu rwe.

Icyemezo nk’iki cyo kubona ko atagukunda nawe ukamurekera amahoro kiraryana, kirakomera cyane kugifata, ariko kirakunda kandi iyo umaze kubona ugukunda by’ukuri akamusimbura, urongera ugatuza mu mutima ubuzima bugakomeza.
Ahubwo wenda icyo twakwibaza, ubundi abahungu bagaragariza abakobwa urukundo gute?

Nawe ufite icyo wagira inama uyu mugenzi wacu, shyiraho commentaire. Naho wowe ufite ibibazo nk'ibi, ubishyize kuri commentaire dufatanye kubishakira igisubizo no kuguherekeza mu gahinda watewe nabyo.

18 commentaires:

  1. REKA DUHERE KU BYO YIYANDIKIYE mfite umuhungu dukundana: njye ndamukunda cyane ariko we ntabinyereka, kandi hari abandi bahungu bashaka urukundo ariko sinabasha kubakunda uwo atarashaka nibura undi mugore utari njye, kuko ndamukunda cyane pe

    1. Mfite umuhungu dukundana: Nkurikije ibikurikira hari ibintu bibiri: Ushobora kuba wagombaga kwandika ngo mfite umuhungu nkunda
    Naho niba koko mukundana ibikurikira byaba atari byo kuko ntiwakagombye kugira ikibazo kandi mukundana

    2. njye ndamukunda cyane ariko we ntabinyereka: Ushobora kuba ukunda uwo muhungu we atagukunda Icyo gihe ibyo wahereyeho si byo. we ntacyo yakubwiye CG Murakundana ariko ugashaka ko agukunda uko we atabyiyumvamo cg se atabishaka Tuvuge wowe ufite fixation y'uko umuntu ugukunda yagombye kwitwara imbere yawe, muri kumwe, ibyo yagombye kugukorera ariko ukabona we atabigukorera. Muri make umwikundamo Ukora projection y'ibyo ushaka kuri we ariko we ntabikozwe kuko abantu baratandukanye.

    3. Hari abahungu bashaka urukundo: Ese kuki ufite ubwira??? Niba koko nk'uko watangiye utubwira ko mukundana, abo bandi kuki??? Ni ukuvuga ngo muri make urabizi ko mudakundana WIFUZA KO MUKUNDANA ariko nta responding akaba ariyo mpamvu ufite ubwoba ko abandi bahungu bagiye kugucika..... Aha wabibonye Uramushaka ariko we ntaragushaka IBAZE IMPAMVU ATAGUSHAKA ese ufite imico akunda?? Ese umwitwaraho neza cg urakabya akaba atabikunda??? Ese aho nta wundi mwari babyumva kimwe

    Nusubiza ibi bibazo utihenze, urasanga wari kwandika gutya: MFITE UMUHUNGU NSEMPA, NKABA NIFUZA KO YANKUNDA KUGEZA AHO TWARUSHINGA ARIKO WAPI NABUZE UKO MBIMUBWIRA kandi hari ABANDI BANSHAKA ARIKO NDABANGIRA KUKO URIYA NUMVA NKITEGEREJE KO ABIMBWIRA

    MBIGIRE NTE NGO MUGEZEHO ICYIFUZO CYANJYE???

    RépondreSupprimer
  2. Merci beaucoup kubw'igitekerezo cyawe, twizere ko uzakomeza.

    RépondreSupprimer
  3. Emma we,nanjye mfite ikibazo kiri serieux rwose.niba nabyita intinyi,niba ariki...njye simbizi!j'ai 19ans ubungubu.Sinavuga ko nigeze ngira experience y'urukundo rwose.nigeze gukundana nagahungu twiganaga muri secondaire ariko iri bimwe by'abana byo gusererezanya gusa.urumva ko nta experience mbega mfite mu rukundo.noneho rero,maman nawe yakundaga(nanubu)kumbuza abahungu cyane ninkubwira ngo cyane ubyumve.ati ujya wirinda abahungu rwose,mbega ibintu nkibyo nyine.none ubu nanjye nabonye ko mbatinya cyane.abasanzwe b'inshuti zanjye bo turavugana,tugaterana udutoma dusanzwe nyine za chou,sweety,ariko noneho nagera imbere y'umusore numva nkunze,amagambo akabura,ngashaka kurira,yewe ngahita nanamusezera nihuta cyane.sinabona nicyo namuvugisha nukuri.ubuse nzagire gute>?nonese ubu naremewe kuba umubikira basi ?

    RépondreSupprimer
  4. Mungire inama,nkundana n'umuhungu,arankunda nkamukunda,ariko twembi dufite ikibazo cy'amadini atandukanye,ni Umusilamu,naho njye idini yanjye ni ADEPR,mumfashe mungire inama,kuko ariwe akunze idini rye kandi nanjye numva nkunze iryanjye.
    Mumfashe kuko birangoye.

    RépondreSupprimer
    Réponses
    1. Muri criteres 10 zo guhitamo uwo muzabana imyemerere iza kumwanya wa mbere.Niba koko urumukristo nawe niba koko aru muislamu.ntimwagombye guhubuka ngo mukundane mubanze mukemurikibazo kimyizerere Mushobora kuba urukundo mufite ari Eros atari Agape.,

      Supprimer
  5. Mwembi nzabasubiza mu cyumweru gitaha ntimugire impungenge

    RépondreSupprimer
  6. Salut,
    Emma ubahe ko twakubuze koko?

    RépondreSupprimer
  7. emma twarategereje wanze kugaruka

    RépondreSupprimer
  8. Emma umeze ute? ndagukunda,twakundanye n'umuhungu
    igihe kingana1ans et 6mois arangije abivamo impamvu(kwiga,gushaka amafaranga,hari igihe yajyaga ambaza n'iba nta w'undi ndabona ngo ampe
    uburenganzira,....)ibyo byarambabaje cyane ariko ndabyakira.kuruhande rwanjye mbona naragerageje kumwereka urukundo,hashize 3semaines cg1mois arampamagara ngo arashaka tujya ahantu, abyirako
    icyo yashakiraga kwari ukugirango asabe imbabazi ngo twogere dukundane,
    Emma icyo nakubyiracyo n'uko ariubwambere nkundanye.none ibibazo fite,
    1.uyu muhungu uhora abivamo arankunda cg arashaka kunkinisha?
    2.uyu muhungu mubabarire mu rukundo bibaho?
    3.ndamutse nta mbabazi muhaye nabivuga gute kugirango nta mubabaza nkuko yambabaje?
    MURAKOZE

    RépondreSupprimer
  9. Muraho murakomeye nshuti zanjye? Sha, narahemutse koko naragiye ndahera. Ariko noneho nagarutse. Ndagirango ibisubizo by'ibi bibazo muzabisange kuri www.ijabo.com, munsi y'ahanditse ABAGORE, hari ahanditse URUKUNDO. Muzasanga ibi bisubizo byanyu byose ahongaho bitarenze ibyumweru bitatu buri wese azaba yasubijwe.
    Murakoze cyane kumbabarira, noneho ngiye kubaba hafi ku buryo bwuzuye.

    RépondreSupprimer
  10. Emma je nagusaaaavye aide il y'a longtemps ariko nta nyishu mwigeze mumpa.Ndi Twairayezu Gustave wo mu burundi nakwandikiye kuri e-mail yawe.ok muze mwigore muzoba mukoze.Muze mump'inyishu kuri e-mail twagirayezur@yahoo.com.Bandanya rero uturonderera bishasha Imana izoguhemba.

    RépondreSupprimer
  11. Muraho Emma?Ubu njye mfite akabazo iyo mbonye umukobwa nkumva mukunze iyo nshoye i dossier mpita ntinya nkahita mbona atanyemera.Ese ubu nzageza ryari?

    RépondreSupprimer
  12. Emma Muraho ndumva ngize amahirwe atangaje ngaho mbabarira umfashe kuri iki kibazo mfite.nkundana n'umukobwa kuburyo duteganya kurwubakana ariko dufite amarhesus atandukanye.ko numvise ko dushobora kuzabyara umwana umwe,ese ni byo? kugira ngo tubyirinde se twakora iki.murakoze kunyumva mukansubiza.e-mail yanjye ni iyi seprosper2006@4yahoo.fr

    RépondreSupprimer
  13. Emma amakuru ki y'iminsi?
    Mfite ikibazo,mfite umukobwa dukundana ariko asigaye ambaza ibibazo byinshi kuburyo bimbangamiye. Ntangira kumuvugisha ntatume mvuga akambaza cyane,none nsigaye numva nta namwitaba cyangwa ngo muhamagare.Nabigenza nte koko?

    RépondreSupprimer
  14. Emma jewe mfise akabazo nakundanye numukobwa kandi arazi ko nubatse mugabo ntakintu nakimwe co gusambana twigeze dukora. Ariko nubu aguma ankunda,iyo ndamutelefonye umenga arakangutse agaca atera ugwamo aboroga. None uwo mukobwa ntagomba kuzonsambuza?

    RépondreSupprimer
  15. Mumfashe mwo gaheka mwe! ndi umu mama w'abana mfite umugabo tumaze umwaka dutandukanye nyuma yo kutagira bimwe twumvikanaho, mu by'ukuri umugabo wanjye nta na rimwe yigeze yumva ko kubaka urugo hari bimwe agomba kureka byongeye iyo yabaga ari aho batamuzi yiyitaga umusore! mu myaka icumi tumaranye ukuyemo 1tutari kumwe nta munsi numwe nigeze mbona ngo tube twaganira kko buri gihe yazaga yasinze cga akarara iyo aho aziye akaza avuga nabi ngahitamo kwicecekera nkumva agahinda kagiye kumena umutima,yarafite akazi ariko nta na rimwe nigeze menya banki yaba ahemberwamo cga se amafaranga ahembwa, maze kubona ko hasigaye harimo guhimana kurenze mu bijyanye n'ubukungu bw'urugo nafashe umwanzuro wo kwibana n'abana banjye nkamureka kko ubu numva aribwo mfite umutekano kko ndaryama ngasinzira kdi mbere nararaga nicaye mutegereje. rwose si amakabyankuru umugabo wanjye yanyeretse inshuro nyishi ko ajya mu bandi bagore ariko ndabyirengagiza kuburyo byageze aho ncika munzira zimwe na zimwe kko hari aho nanyuraga bakaryanira inzara bavuga ngo dore umugore wa wamugabo disi!bavandimwe mbabwire yarambabaje Imana izamubabarire kko njye nubwo numva naramubabariye ariko numva gusubirana nawe nta kibishoboye pe byongeye kandi afite abavandimwe afite mama we ariko umwaka wose ushize nta numwe byibuze umpamagaye ngo ambaze amakuru y'abana babo mfite kdi ibyo bibazo byose nabayemo bari babizi kko ni kenshi imiryango yateranye imuhana ariko biranga.nukuri mungire inama njye nashobewe kko nta mutungo dufite ngo ndajya mu rukiko byibuze tuwugabane mbone indezo kdi nta 0/100nkimufitiye y'urukundo niyo duhuye ikiniga kiramfata nkaba ndarize(nkibuka).

    RépondreSupprimer
    Réponses
    1. IHANGANE UGIRE UBUTWARI NSMYE IKIBAZO CYAWE BIRAMBABAZA NZAKUGIRINAMA KUWAMERE

      Supprimer
    2. Mubyeyi warababaye koko ihangane pe. ark kd nkwibwirire irememo icyizere cyubuzima bwejo hazaza hawe nababa bawe kuko umwana ni nyina kuko baravuga ngo akaburantikaboneke ninyina wumuntu ihangane rero ukoreshe amaboko yawe wereke abobana bawe urukundo gusa abandi bareke kuko ntibakwitayeho izere imana yonyine niyoyo kwizera gusa izaguha igisubizo cyibibazo ufite.

      Supprimer